
Abayobozi b’inzego z’ubutabera mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018, i Kigali habereye inama y’itsinda ry’abayobozi b’Inzego zigize Urwego rw’Ubutabera yayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga igamije kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama y’Itsinda ry’abayobozi iheruka rigeze, imbogamizi ku bitaragezweho no kubifatira ingamba, kurebera hamwe aho imyanzuro y’
Umwiherero wa 6 w’Urwego rw’Ubutabera igeze ishyirwa mu bikorwa, kugezwaho icyegeranyo cy’ibyagezweho mu butabera nk’uko byagaragajwe muri Citizen Report Card 2017 ndetse no kugezwaho incamake y’ibikubiye mu ngamba z’igihe kirekire z’Urwego rw’Ubutabera.

Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi wari witabiriye iyi nama yagaragaje ko abaturage bagenda barushaho kumva neza uburenganzira bwabo aho yanaboneyeho gusaba abanyamakuru gukangurira abaturage kwanga ruswa ndetse n’akarengane mu nkuru batangaza buri munsi.

Ishusho y’ibihano ku cyaha cya ruswa mu Rwanda muri 2017
Ubwo yamurikaga ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC 2017), Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kugeza ubu mu nzego zose zikorera mu Rwanda urw’ubutabera ari rwo rwazamutse cyane mu kwishimirwa n’abaturage mu 2017 kuko rwazamutseho 11.6% mu gihe umwaka wabanje rwari kuri 63%.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko icyatumye urwo rwego ruzamuka gishingiye ahanini ku mbaraga zashyizwe mu kazi rushinzwe gukorera abaturage.

Itangazamakuru ryasabwe gutangaza amakuru y’Ubutabera
Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye(CRC) ni ubushakashatsi ngarukamwaka bwa RGB.
Butanga icyegeranyo ku bijyanye n’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ndetse n’uruhare bagira mu bibakorerwa.