Abofisiye bakuru ba Polisi baturutse mu bihugu 8 bya Afurika baje kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi
During presentation
Abofisiye bakuru b’Abapolisi bari kwigira mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze,kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 basuye Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kwigira ku mikorere y’Urwego rw’Umuvunyi.
Aba bashinzwe Umutekano baturutse mu bihugu bigera ku 8 bya Afurika bari kwiga isomo ritwa Senior Command and Staff Course (PSCSC 06/17-18) aho mu masomo biga harimo Police Strategic Command and Leadership with a Master’s program in Peace Studies and Conflict Transformation.
Polisi y’Igihugu y’ u Rwanda ari nayo itanga aya masomo ku bapolisi bakuru baturutse mu bihugu binyuranye bavuga ko kuba Bazana abapolisi kwigira ku Urwego rw’Umuvunyi ari ukubera ko imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi ifasha cyane mu masomo bigisha. JC KARASIRA
Umupolisi wavugiye abandi JC KARASIRA yashimiye Ubufatanye Urwego rw’Umuvunyi rufitanye na Polisi y’Igihugu ndetse n’uburyo uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa inshingano zarwo.