Logo

Versions: English| Français


ITANGAZO RY’URWEGO RW’UMUVUNYI RYEREKEYE KORONAVIRUSI
 

ITANGAZO RY’URWEGO RW’UMUVUNYI

Ruhereye ku Mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku ngamba zo kurwanya Ikwirakwizwa rya KORONAVIRUSI (COVID-19), Urwego rw’Umuvunyi ruramenyesha abarugana, ko guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 31 Werurwe 2020, bakoresha uburyo bukurikira:

1. Guhamagara ku murongo wa Telefone itishyurwa no 199;
2. Kohereza Inyandiko kuri Email ombudsinfo@ombudsman.gov.rw cyangwa ku gasanduku k’Iposita no 6269 Kigali ;
3. Kohereza amakuru kuri ruswa hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) kuri Telefone itishyurwa no 1990.