Logo

Versions: English| Français


Ibibazo bikunda kwibazwa ku rwego rw’Umuvunyi
 

Q1. Ni izihe nshingano nyamukuru z’Urwego rw’Umuvunyi ku muturage?

R1. : Inshingano nyamukuru z’Urwego rw’Umuvunyi ku muturage ni ukumebera umuhuza ku nzego za Leta n’izigenga. Izi nshingano kandi zibumbatiye izindi nshingano z’ingenzi zo gukumira no kurwanya akarengane ndetse na Ruswa n’ibyaha byose bifitanye isano nayo.

Q2.Ni ryari umuturage yageza ikibazo cye ku rwego rw’Umuvunyi?
R2.: Umuturage ageza ikibazo cye ku rwego rw’Umuvunyi igihe cyose yagishyikirije inzego kireba (cyane cyane inzego z’ibanze cyangwa se izindi nzego za Leta icyo kibazo kireba, ....) ariko zikaba ntacyo zamufashije cyangwa se zaramurangaranye mu kumukemurira iki kibazo.

Q3: Ese ni ibiki bisabwa iyo umuturage ashaka gushyikiriza ikibazo cye urwego rw’Umuvunyi?

Umuturage ushaka gushyikiriza ikibazo cye Urwego rw’Umuvunyi abikora mu nyandiko (Ibaruwa yandikiwe Umuvunyi Mukuru) iherekejwe n’impapuro zigaragaza ukuri kw’ibyo avuga byafasha Urwego rw’Umuvunyi kumukurikiranira ikibazo .
Urugero : (i) Amasezerano y’akazi ku bibazo by’akarengane bijyanye n’umurimo , (ii) inyandiko zigaragaza uburenganzira ku kibanza (fiche cadastrale , authorisation de batir) , (iii) ikaye y’ibibazo ku bibazo byo mu nzego z’ibanze , (iv) za kopi z’imanza ziteyeho kasha mpuruza ku bibazo bijyanye no kutarangirizwa imanza , ...

Q4.Ni gute umuturage ashyikiriza ikibazo cye Urwego rw’umuvunyi?

Umuturage ushaka gushyikiriza ikibazo cye Urwego rw’Umuvunyi abikora abinyujije mu nyandiko (ibaruwa yandikiwe umuvunyi mukuru) akayoherereza ayinyujije ku iposita , ku gasanduku k’iposita 6269 Kigali , cyangwa ku murongo wa e-mail ombudsinfo@ombudsman.gov.rw cyangwa se akakizana ku kicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi aho rukorera i Kigali ku Kimihurura aho bita Ku Kabindi.

Q5.Ese umuturage ushyikirije ikibazo cye Urwego rw’Umuvunyi asubizwa nyuma y’igihe kingana iki?

Hakurikijwe amabwiriza ajyanye n’imitangire ya serivisi mu bigo bya leta mu Rwanda, igihe giteganywa cyo kuba umuturage yasubijwe nyuma yo gutanga ikibazo cye k’Urwego rw’Umuvunyi ni amezi atatu rimwe na rimwe ashobora no kutageraho. Iyo bigaragaye ko ikibazo cye kihutirwa , gishobora guhabwa ikurikiranwa ryihuse.

Q6.
Maze gushyikiriza ikibazo cy’akarengane Urwego rw’Umuvunyi. Hakurikiraho iki ?

Iyo Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ikibazo cy’umuturage, ruragisuzuma, rwasanga ari ikibazo gikeneye iperereza rukagera aho ikibazo kiri hagamijwe gushaka amakuru yose yarufasha gufata umwanzuro w’ ikibazo rwashyikirijwe n’umuturage. Hakurikijwe imiterere y’ikibazo ndetse n’amategeko agenga imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi , hari ibibazo bimwe byohererezwa inzego bireba iyo Urwego rusanze izo nzego zibifite mu nshingano zabyo.Hari kandi n’ibibazo Urwego rwakira ,rugasubiza rutanga ubujyanama kuri nyir’ikibazo iyo rusanze nta kindi rwabikoraho bitewe n’imiterere y’ikibazo.

Q7.
Iyo uwagejeje ikibazo cye k’Urwego rw’Umuvunyi atishimiye imyanzuro yatanzwe n ‘Urwego abigenza ate?

Umuturage utishimiye imyanzuro Urwego rw’Umuvunyi rwamuhaye ku kibazo cye, agana inkiko zibifitiye ububasha.

Q8.
Ese umuturage warenganijwe n’inkiko ashobora kwiyambaza Urwego rw’Umuvunyi?

Yego , umuturage warenganijwe n’inkiko ashobora gushyikiriza ikibazo cye Urwego rw’Umuvunyi ariko ikibazo cye cyakirwa ari uko yaburanye kugeza k’urwego rwa nyuma rw’ubujurire kuri urwo rubanza.

Q9.
Ni gute Urwego rw’Umuvunyi rukemura ikibazo cy’umuturage warenganiye mu nkiko?

Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze haragaragaye akarengane mu manza zose umuturage yaburaniyemo, rushingira ku itegeko rigenga imiterere n’imikorere y’Urukiko rw’ikirenga N° 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2002 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 79 rugasaba Urukiko rw’ikirenga rugasubirishamo urwo rubanza ku mpamvu z’akarengane.Iyo iryo suzuma risanze umuturage atararenganye nk’uko abivuga , Urwego rumumenyesha rubinyujije mu nyandiko ko nta karengane yagiriwe , bityo agasabwa kwemera imikirize y’urubanza cyangwa agahabwa ubujyanama ku cyakorwa iyo rusanze ari ngombwa.

Q10. Ni iki gisabwa kugira ngo urubanza rw’umuturage warenganijwe n’inkiko rusabirwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku Rukiko rw’Ikirenga gusubirishwamo?

Kugira ngo Urwego rw’Umuvunyi rusabe ko urubanza rusubirwamo , ni ngombwa ko nyir’ukubisaba agaragariza Urwego rw’Umuvunyi ko yarenganyijwe bitewe n’imwe mu mpamvu zikurikira :

(i) Iyo urubanza rwe rwagaragayemo ruswa , ikimenyane cyangwa se icyenewabo;

(ii) Iyo hari ibimenyetso cyangwa se amategeko y’imikirize y’imanza byirengagijwe mu icibwa ry’urwo rubanza;

(iii) Iyo urubanza rwaciwe mu buryo bidashoboka ko rwarangizwa.

Q11. Urubanza rusabirwa gusubirishwamo ni urwari rugeze ku ruhe rwego rw’iburanishwa?

Urubanza rusabirwa gusubirishwamo kubera imwe mu ngingo zavuzwe haruguru ni urubanza rwageze ku rwego rwa nyuma rw’ijurira.

Q12. Ese iyo bigaragaye ko mu rubanza koko haragaragayemo akarengane , rwongera kuburanishirizwa muri rwa rukiko rwaruburanishijwe bwa mbere?

Oya , iyo bigaragaye ko urubanza rwagaragayemo akarengane , bikemezwa kandi n’urukiko rw’ikirenga , Urukiko rw’ikirenga nirwo rurusubirishamo ubwarwo.