Logo

Versions: English| Français


Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 


Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi agaragaza ubunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta

Mu nama ya Kenda ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya Ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth irimo kubera I Kampala muri Uganda kuva tariki 6 kugeza tariki 10 muri uku Kwezi kwa Gicurasi, kuri uyu wakabiri tariki 8/05/2019, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi yatanze ikiganiro maze agaragaza ko u Rwanda rugeze kure mu gukumira no kurwanya Ruswa mu nzego zose mu Rwanda.

Yagize ati: “U Rwanda rufite uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu buryo bwose bushoboka ntihabeho gutanga ruswa. Ubu buryo bwaraguwe bukoreshwa mu nzego nyinshi nka Banki, gutanga imisoro no kwandika ibigo by’ubucuruzi bigitangira ndetse n’ahandi. Ntabwo ari twe gihugu twenyine dukoresha ubu buryo twabikuye mu bindi bihugu."


Umuvunyi Mukuru Anastaze Murekezi mu nama 9 ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya Ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza iri kubera i Kampala muri Uganda

Umuvunyi Mukuru yanavuze ko kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda bwagabanyije ibyuho bya ruswa.

Yagize ati: “mu myaka 2 ishize dutangije uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta no Kwishyura hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo 164 byo mu Rwanda ubu birimo gukoresha ubu buryo hagamijwe kurwanya Ruswa mu gihugu.”

Abayoboye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth banagaragaje ko nta gihugu na kimwe kidahangayikishijwe na Ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu maze biyemeza ko inzego zikwiye gufatanyiriza hamwe n’abikorera kimwe n’imiryango itegamiye kuri leta na sosiyeti sivili mu kurandura burundu ruswa.

Insanganyamatsiko y’iyi Nama iragira iti: ni igihe cyo gukora ngo turwanye ruswa hagamije iterambere rirambye/“Time to Act: Prevent Corruption for Sustainable Development”.

Muri iyi nama buri gihugu cyari cyasabwe kugaragaza umwihariko wacyo n’agashya mu kurwanya ruswa.
Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rufite mu nshingano kurwa ruswa n’akarengane rwanahawe ububasha mu mategeko bwo gukurikirana mu bushinjacyaha abanyereza umutungo wa Leta.

Yanditswe na Jean Paul MBARUSHIMANA


 
Inyandiko zindi wasoma

 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri