Logo

Versions: English| Français


Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 


Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Ishami ry’u Rwanda( Ibumoso),Lilian Zawedde, Umuhuzabikorwa w’Imishinga mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda, MUSANGABATWARE Clement Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya ruswa(Hagati), Peter WANDERA, Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda

Abayobozi baturutse mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda, basuye Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wagatatu tariki 29 Gicurasi 2019. Bari bayobowe na Peter WANDERA, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri TIU (Transparency International Uganda, Umuvunyi Mukuru Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya ruswa, MUSANGABATWARE Clement yaganirije aba bayobozi anabereka ingamba u Rwanda rwafashe mu gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa zirimo ahanini ubushake bwa Politike, gahunda ya zero Tolerance kuri ruswa. Hashyizweho amategeko, inzego zitandukanye zijyaho, nk’urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho muri 2004 rushyirwaho n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.”
Umuvunyi Mukuru Wungirije Kandi yaboneyeho no gusangiza abasuye uru Rwego, inshingano zarwo.

Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zigaragra mu ngingo ya 4 y’Itegeko nomero 76/2013 of 11/09/2013 rigena inshingano ububasha, imiterere n’imikorere y’urwego rw’Umuvunyi.Urwego rw’Umuvunyi ni Urwego rubumbatiye icyarimwe mu nshingano zarwo gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa, kugenzura iyubahirizwa ry’imiyoborere myiza, guteza imbere ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.”

Peter WANDERA, Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda yashimiye cyane uburyo u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu kurwanya no gukumira icyaha cya ruswa.

Mu gitabo cy’abashyitsi, Peter WANDERA yagize ati “Mwakoze imirimo myiza rwose kandi mukomereze aho.”

Mu gusura Urwego rw’Umuvunyi, Peter WANDERA yari kumwe na Lilian Zawedde, Umuhuzabikorwa w’Imishinga mu Muryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane Ishami rya Uganda hamwe na Appolinaire Mupiganyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Transparency International Ishami ry’u Rwanda .


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri