
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane aganira n’abaturage mu murenge wa Kibeho
Tariki ya 15.01.2019

Abaturage bari benshi bageza ku muvunyi wungirije ibibazo byabo

Buri wese yafataga umwanya uhagije agasobanura ikibazo cye
Urwego rw’Umuvunyi rwateguye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu Karere ka Nyaruguru kuva ku itariki ya 15 kugeza ku itariki ya 17 Mutarama 2019. Hateganyijwe ko abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyaruguru, bazahugurwa ku burenganzira n’inshingano byabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa kandi hakirwe ibibazo by’akarengane ku bufatanye n’Inzego z’Ibanze.

Umuvunyi Wungirije aha ikibazo umurongo wo gukemuka

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya akarengane yumva umuturage
Tariki ya 16.01.2019
kuri uyu munsi abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye mu mirenge 5 y’akarere ka Nyaruguru yose yahuje abaturage batuye mu tugali 25
Aha ni mu murenge wa Ngera, muri Centre ya Nyanza, aho YANKULIJE Odette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yakoreye yakira ibibazo by’abaturage.

Umuvunyi Wungirije,Yankulije Odette aganira n’abaturage bo mu murenge wa Ngera

Tariki ya 17 Mutarama 2019
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye mu mirenge 5 yahurijwemo abaturage bo mu tugali 26.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yakoreye mu murenge wa Rusenge aganira n’abaturage ndetse yakira ibibazo by’abaturage ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana HABITEGEKO Francois.

Umuvunyi Mukuru Asobanuza Umuturage ikibazo cye neza kugira ngo gishakirwe umuti

Abaturage bari benshi
MWAKANDA HANO MUKABONA GAHUNDA YOSE <=======
INSHINGANO Z’URWEGO RW’UMUVUNYI
Zimwe mu Nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi nk’uko zigaragara mu Itegeko N° 76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, cyane cyane ingingo yaryo ya 4, harimo ko Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo:
Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta n’Izigenga;
Kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro;
Guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’Izigenga;
Kugira inama Guverinoma n’izindi nzego z’imirimo bireba mu gushimangira no kunoza politiki yazo yo gukumira, kurwanya no guhana akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo;
Gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo muri rusange no kubihugurira abakozi b’inzego z’imirimo ari mu bigo bya Leta, mu bigo n’imiryango bitari ibya Leta;
Gukangurira abaturage gufatanya n’inzego za Leta n’iz’abikorera kubaka Igihugu no kudatinya kwamagana imikorere mibi ishingiye ku karengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo;
Kugira inama Inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo imikorere y’ubuyobozi irusheho kunogera abaturage.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izi nshingano, no gusobanura imikorere n’imiterere by’Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Umuvunyi rutegura, gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu turere twagenwe muri gahunda y’ibikorwa ya buri mwaka.