Kigali ku 23 Nzeri 2016, Uyu Munsi Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yakiriye Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere y’icyaro Nyakubahwa Moiwo Kaikai hamwe n’itsinda bazanye mu Rwanda guhera tariki ya 19 Nzeri 2016 mu rwego rwo kwigira ku Rwanda gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Mw’ijambo rye, Nyakubahwa Minisitiri yashimye uburyo U Rwanda rwateye imbere ndetse na Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Nyakubahwa Moiwo Kaikai yavuze ko guhitamo u Rwanda ari uko ari urugero rwiza nk’Igihugu cyagize amateka mabi nka Sierra Leone kandi kigashobora kubaka amateka mashya aho cyabereye urugero kuri benshi mu Miyoborere Myiza.
Umunyamabanga Uhoraho ku Rwego rw’Umuvunyi yasobanuriye abashyitsi imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi. Nyuma yo gusobanurirwa, Nyakubahwa Ministiri wa Sierra Leone yashimye u Rwanda ku ngamba zo guhashya ruswa aho yagize ati: "Ruswa ni icyaha gikomeye kurwanya ariko cyaroroshye kubera ubushake bwa Politiki."
Itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere y’Icyaro ryakiriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Bimwe mu bigo byasuye harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere Myiza , Umujyi wa Kigali.