Logo

Versions: English| Français


Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 


Nyakubahwa Perezida Kagame Paul arahiza abayobozi bashya baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri

Perezida w’ u Rwanda Paul Kageme yakiriye indahiro z’ abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya bigatangazwa n’ imyanzuro y’ inama y’ abaminisitiri abasaba gukorana umurava no kwitangira akazi igihe bibaye ngombwa.
Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya barimo abacamanza kutavugirwamo mu kazi kabo no gukora ibishoboka byose ngo abanyarwanda batekane kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa mu myanya.
Abarahiye ni Abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga Rukundakuvuga François Regis na Hitiyaremye Alphonse hamwe na Tugireyezu Vénantie, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire.
Harahiye kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi na Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kuba Umudepite usimbura Kanyamashuri Kabeya Janvier weguye mu ntangiriro za Werurwe.
Perezida Kagame yavuze ko abarahiye bose bazi neza uburemere bw’inshingano bahawe n’ibyo basabwa ngo bazishyire mu bikorwa.
Yagize ati “Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo bakora agaciro, uwo murimo bakawukorana ubushishozi, umurava ndetse n’aho bibaye ngombwa ubwitange. Twese tuzi aho tuvuye n’aho tugana, ndibwira ko icyifuzo cyacu ari ugukora neza, kwihuta tugaha umwanya uhagije ibyo byose dushinzwe kandi dukora.”
Yasabye by’umwihariko abacamanza barahiye gukorana ubunyamwuga n’ubudakemwa kugira abanyarwanda n’abandi baba mu gihugu bishimire kureshya imbere y’amategeko nkuko bisanzwe.
Perezida Kagame yabasabye no kutavugirwamo kugira ngo ibyo bashinzwe babikore mu mucyo.
Ati “Mu nzego izo ari zose z’imirimo dushingwa mu izina ry’igihugu n’iyo tuba dukora neza, iteka usanga ahari ibindi bidutegereza bigomba gukorwa. Hari ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya abantu imbere y’amategeko, guca imanza mu gihe gikwiriye ndetse no kutavugirwamo. Ibi byaha icyizere abanyarwanda bose n’abandi bahatuye.”
Perezida Kagame yagarutse ku mutekano, ashimangira nta na kimwe cyashoboka mu byo igihugu n’abaturage bifuza umutekano udahari.
Yasobanuye ko umutekano utareba gusa inzego ziwushinzwe ahubwo ko ari inshingano za buri munyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko impamvu ibyo abaturarwanda bakora bishoboka kuko baba bafite umutekano, yibutsa ko hari inzego zishinzwe umutekano ku buryo bw’ umwihariko ndetse ko buri Munyarwanda wese ashinzwe umutekano.
Ati “Iyo bidahereye ku muntu wese n’ izo nzego zindi zibishinzwe ntabwo byagenda neza uko bikwiye , ndabasaba ko twese dukwiye kuganisha aho ngaho kuko iyo dufite umutekano n’ ibindi byose biganisha ku majyambere twifuza”.

Yongeyeho ati “Iyo igihugu gifite umutekano n’ibindi byose biganisha ku majyambere twifuza biroroha.”
Rukundakuvuga wemejwe nk’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.
Hitiyaremye Alphonse mbere yo kugirwa umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga yari asanzwe ari Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
Tugireyezu Vénantie yabaye Minisitiri muri Perezidansi kugeza muri Kanama 2017. Mbere yari yarabaye Umucamanza mu Rukiko Rukuru.
Lt. Gen. Mupenzi mbere yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yari umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Source


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri