Logo

Versions: English| Français


Ngororero: Umuvunyi Mukuru yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ ababerewemo imyenda y’ingurane
 


Umuvunyi Mukuru kuri Stade ya Rususa mu murenge wa Ngororero asaba abaturage gukemurira ibibazo byabo mu muryango

Mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Uburengerazuba, atangiza ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ruswa n’Akarengane mu karere ka Ngororero tariki 25 Gashyantare 2020, Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yaganiriye n’abaturage ku bibazo by’akarengane na ruswa. Ubu bukanguramabaga bwateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) aho bifatanyije n’abaturage mu Nteko rusange.

Yasabye kandi abayobozi bo muri aka karere kwita ku bibazo by’abaturage, bigashakirwa umuti, hakarangizwa neza imanza kugira ngo abaturage badasiragira mu nzego.

Abaturage batonze umurongo muremure bageza ibibazo byabo ku muvunyi, ibibazo birebana n’imanza bamaze igihe kirekire baburana zishingiye ku mitungo n’ibindi ndetse n’ibijyanye n’akarengane.

Hari abaturage bagejeje ku Muvunyi Mukuru ikibazo bamaranye imyaka bavuga ko ari 10, aho bamaze iyi myaka yose batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe mu mirenge itandukanye y’aka karere, begerezwa umuriro w’amashanyarazi.
Ni ikibazo umuvunyi yasobanuriwe ko kireba Akarere, REG ndetse n’Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA) ariko akarere kakavuga ko ku ruhande rwako aho kagombaga kwishyura Miliyoni 200 ubu kabaze kwishyura izisaga 120.

Umuvunyi Mukuru yizeje abaturage basigaye batarishyurwa ko bagiye guhabwa amafaranga yabo ku ngengo y’Imari y’uyu mwaka, abazasigara batayabonye bakazayabona ku iy’umwaka utaha.

Umuvunyi Mukuru yabwiye abaturage ko ikibazo cy’ingurane ku baturage benshi bangirijwe imitungo n’insinga z’imiriro mu cyahoze ari Electrogaz ubu cyabaye REG, ko hari miliyoni zigera kuri 286 bataraha abaturage kandi ari amafaranga yabo. Ni kimwe kandi n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda RTDA.
Avuga ko ari amajyambere yari aje abasanga nta muturage wari kubyanga, ariko ko amajyambere atagomba gukenesha bamwe, avuga ko ibigo birimo iyi myenda byemera kwishyura ariko ko kubyemera gusa bidahagije bigomba kuvuga igihe bizishyurira abaturage.

Yagize ati "Ikibazo cy’ingurane ku mitungo yangijwe n’imishinga y’amajyambere, ni imishinga ahanini yazanywe na REG na RTDA. Birumvikana ko biriya bigo byari bizanye amajyambere buri wese yagombaga kwemera, n’ubwo byatwara imitungo iba igiye ku nyungu rusange z’abanyarwanda baturiye aho n’abahagenda. Ariko birumvikana ko uburenganzira bw’abantu bafite imitungo yangijwe n’imishinga y’amajyambere nabwo bugomba kubahirizwa".

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase avuga ko mu gihe cyose ruswa itarwanyijwe, ishobora gutera abaturage kwanga ubuyobozi buriho bitewe n’uko ibatera ubukene abo bayiha batera imbere.

Umuvunyi Mukuru Murekezi avuga ko mu gihe abaturage bafite ibibazo imiryango idatera imbere ndetse n’igihugu muri rusange, bityo agasaba abayobozi bose kumva ko bafite inshingano yo kubikemura mu mucyo birinda ko hagira urenganywa.
Yagize ati "Abarya ruswa bahemukira igihugu, bakanahemukira Abanyarwanda, abarya ruswa bo barakira abaturage bandi bagakena kandi ndakubwiye iyo abaturage benshi bagenda bakena ntabwo bashobora gukunda ubuyobozi, kandi mu gihe abayobozi n’abandi bakozi barya ruswa barimo kugenda bazamuka, icyo gihe abaturage bijundika ubuyobozi".

Yakomeje avuga ko ruswa ari ikintu kibi cyane ko gishobora guteranya abayobozi n’abaturage by’umwihariko ikanaba imbarutso y’umutekano muke mu gihugu.
Ati "Hariya mwumva ibisasu biturika burya akenshi baba batanze ruswa abagomba guhagarika abafite ibisasu bagahumiriza kuko bo baba bakuyemo ayabo, abaturage bagashira".


Abitabiriye Inteko y’Abaturage mu murenge wa Ngororero, kuri Stade Rususa


Moroni Xavier uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi nawe yari yitabiriye inteko ashima abaturage ko bitabiriye hamwe n’Urwego rw’Umuvunyi kubera iyi gahunda yo kwegera abaturage bagasobanurirwa uburenganzira bwabo n’inshingano mu gukumira no kurwanya akarengane na Ruswa

Umuvunyi mukuru yasabye kandi abaturage ba Ngororero kudahishira urenganya umuturage cyangwa urya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikangisha abaturage ubuyobozi. Gusa yabasabye ko mbere yo kugeza ibibazo byabo ku Rwego rw’Umuvunyi, bagomba kugira aho babanza kubinyuza harimo mu muryango, mu nzego z’ibanze, mu bunzi byagorana bakagana inkiko, abatanyuzwe bakabona kugana Urwego rw’Umuvunyi rukabikurikirana akarenganurwa, abibutsa ko bahamagara uru rwego ku nimero itishyurwa ya 199 cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bashyikirije Inyandiko z’Imenyekanishamutungo Biro ya Sena
 + Dr. Ron Adam, ambasaderi wa Leta ya Isiraheli yashimye imikorere y’ Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 +  Abagize Urwego rw’Ubutabera bagaragaje ibyuho bya Ruswa n’Ingamba zo kuyirwanya
 + Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri