
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame mu Nama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi ibera muri Nigeria
Perezida Kagame uri i Abuja muri Nigeria aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, yasangije abitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi uribwizihizwe muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zirwanya ruswa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bikwiye kumvwa mu buryo bwiza nk’urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Yagarutse ku mwanditsi w’Umunya-Nigeria Ngozi Okonjo-Iweala wanditse igitabo yise ‘Fight Against Corruption Is Dangerous, bishatse kuvuga ngo ‘Kurwanya ruswa bigira inkurikizi’, avuga ko yamusabye kwandika ikindi avuga ko ‘kutarwanya ruswa bigira inkurikizi mbi cyane kurushaho’.
Perezida Kagame ati “Uru ni urugamba dushobora gutsinda. Kwihanganira ruswa ni amahitamo ntabwo ari ibintu bitakwirindwa. Biri mu mbaraga zacu kubirangiza, ni ho h’ingenzi ho guhera. Bitabaye ibyo, byaba gutakaza igihe gukomeza kubivugaho gusa”.
Yakomeje agira ati “Inshingano y’ibanze irareba abayobozi mu nzego zose. Aho ruswa yabaye umuco n’uburyo bwo kubaho, ni uko abayobozi baba barabihisemo muri iyo nzira”
Perezida Kagame yakomeje avuga kandi ko ruswa ikeneye kurwanywa guhera hejuru kugeza hasi kuko ari bwo buryo buboneye butuma abaturage babyiyumvamo, kubaza abayobozi inshingano binyuze mu matora no mu zindi nzira.

Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ashimira Nigeria mu guhanga ibishya mu gutera imbere
Mu ijambo rye yashimye Nigeria nk’igihugu gikomeye, gituwe n’abantu benshi, gihanga ibishya kandi gifite ishyaka ryo gutera imbere.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyigikira imbaraga Nigeria ikoresha mu iterambere ryayo.
Gusa Perezida Paul Kagame avuga ko ruswa ari inenge igaragara mu ntege nke z’abatuye Isi bose, ngo si iya Africa gusa kuko imibare y’ubushakashatsi igaragaza ko n’abari hanze ya Africa bari mu bayungukiramo.
Mu Rwanda ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma nshya yakoze ibiganiro bigamije kubaka igihugu ishyiraho inzego zo kurwanya ruswa zirimo Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA), Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Office of the Auditor General, OAG), Urwego rw’Umuvunyi no gukorera ku Mihigo.
Source: umuseke.rw