Logo

Versions: English| Français


Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi agaragaza ingaruka za Ruswa

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, nibwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa. Ibi birori byabereye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yasabye abaturage muri rusange kujya batanga amakuru kuri ruswa no kunyurwa n’ibyemezo biba byafashwe n’inzego ku bibazo byabo.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Dufatanye Kugaruza umutungo ukomoka kuri ruswa, twibanda mu kurwanya ruswa n’akarengane"
Ni umunsi mukuru witabiriwe n’Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’ubutegetsi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari nawe mushyitsi mukuru.

Hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego rw’Imiyoborere, Umuvunyi Mukuru, Abavunyi Bungirije, Abahagarariye Inzego z’Ubutabera, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’uturere mu ntara y’Amajyepfo n’Imiryango itari iya Leta.


Abayobozi batandukanye bitabiriye Umunsi Nyafurika wo Kurwanya Ruswa mu Karere ka Nyamagabe

Muri iyi nama Umuvunyi Wungirije YANKULIJE Odette, yasobanuye impamvu urwego rw’umuvunyi rumanuka rukegera abaturage mu turere, ko ari ukugirango rwumve runakemure ibibazo byabo. Ati: “Urwego rw’Umuvunyi nta mashami rufite muri buri turere niyo mpamvu buri mwaka tugira aho dusura tukabahugura mu kurwanya ruswa n’akarengane kandi tukakira ibibazo tuhasanze tukabishakira inzira byabonerwamo ibisubizo.”

Umuvunyi Mukuru w’ u Rwanda, Murekezi Anastase yashimangiye ko mu nzego zimwe z’igihugu harimo ruswa kuko hatagwa amasoko. Yasabye abaturage gusobanukirwa ko bafite inshingano mu gutanga amakuru kuri iki cyorezo kimunga ubukungu bw’igihugu, bigahindukira bikagira ingaruka mbi ku baturage.
Ati “mugomba gutanga amakuru mutishisha, mudafite ubwoba, mudafite isoni. Ntawe ubasubiza inyuma mu gutanga amakuru kuri ruswa kuko umuyobozi wagombaga kurya ruswa niyumva ko abaturage mwahagurukiye gutanga amakuru azagira ubwoba bwo gukomeza kurya ruswa, ni wo muti uhamye wo kuyirwanya.”

Agaruka ku ngaruka ruswa itera abaturage, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yagize ati “Bituma inyubako zagenewe abaturage zisubirwamo mu myaka ibiri cyangwa itatu kandi zaragombaga kumara imyaka 20 ari nzima. Turahamagara abaturage kuduha amakuru yose arebana na ruswa n’akarengane mu nzego z’ibanze no mu nzego bwite z’igihugu.”


Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa, Musangabatware Clement nawe yitabiriye uyu munsi

Icyakora abaturage nabo bagarutsweho cyane muri iki gikorwa. Abayobozi bavuze ko abaturage batishimira imyanzuro iba yafatiwe ibibazo byabo kubera kumva ko buri muyobozi babonye bajya bamugezaho ibyo bibazo kandi bimwe biba byarakemuwe.
Muri uyu mwaka wa 2019, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 ku Isi mu kurwanya ruswa n’akarengane, nyamara abayobozi b’inzego z’ibanze batunzwe agatoki kuko byagaragajwe ko ari bo barya ruswa cyane mu nzego z’ubuyobozi. Muri izi nzego, ruswa ivugwamo cyane n’iyo kubaka bitemewe n’amategeko kuko iri ku kigero cya 44%. Abayobora inzego z’ibanze basabwe kuva kuri uyu muco mubi.

Abayobozi b’Imirenge n’Uturere mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye uyu munsi

Muri rusange, ibiganiro byatanzwe ku ngingo ebyiri nkuru. Uruhare rw’Umuturage mu igenamigambi no gukemura amakimbirane” na “Ruswa mu nzego z’ibanze n’ingamba zo kuyirwanya.” Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo bemera ko hari intambwe imaze guterwa mu gukuumira no kurwanya ruswa n’akarengane ndetse hakaba hafashwe imyanzuro igera kuri 15 yose igamije kuyirandura burundu.

Umunsi Nyafurika wahariwe kurwanya ruswa wizihijwe ku rwego rwa Afurika taliki 11 Nyakanga 2019, nyamara u Rwanda rwo rwawizihije taliki 12 Nyakanga mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego kurwanya ruswa hagaruzwa umutungo uyikomokaho.

Uyu munsi wateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Transparency Interntional Rwanda, RGB. Watewe Inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri