28/04/2017:Nk’uko biteganywa n’itegeko no76/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano n’ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi Inama y’Abavunyi igizwe n’ Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi bungirije, kuri buri mwanya w’abagize Inama y’Abavunyi, Guverinoma ishyikiriza Sena amazina y’umukandida wumvikanyweho mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo imwemeze.
Ni muri urwo rwego Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 05/04/2017 yashyizeho abavunyi babiri bungirije kugira ngo bemezwe na Sena, Madamu Yankulije Odette yashyizweho nk’Umuvunyi Wungirije usimbura Hon Kanzayire Bernadette wari Umuvunyi Wungirije mu gihe cy’imyaka irindwi. Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ko Bwana Musangabatware Clément nk’Umuvunyi Wungirije kuri mandat ya kabiri. Tariki ya 26 Mata 2017, Sena yemeje abakandida batanzwe na Guverinoma.
Mbere yo gutangira imirimo ashinzwe, Madamu Yankulije Odette azarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, hari Inteko Ishinga Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga indahiro iteganywa mu ngingo ya 61 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
Madamu Yankulije Odette yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera guhera mu mwaka wa 2006.
Umuvunyi Mukuru afite manda y’imyaka itanu (5), Abavunyi Bungirije bafite manda y’imyaka ine (4). Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije bashobora kongererwa manda rimwe (1) gusa binyuze mu nzira byanyuzemo kuri manda ya mbere.