31/08/2016, Kigali: Itsinda riturutse muri Lesotho mu Kigo gishinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bijyanye n’ubukungu riri mu rugendoshuri rw’iminsi ine mu Rwanda. Iryo tsinda riri mu Rwanda guhera tariki ya 28 Kanama 2016 mu rwego rwo kwigira ku ngamba z’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa by’umwihariko mu masoko ya Leta n’uburyo hamenyekanishwa umutungo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Itsinda ryaturutse Lesotho rigizwe n’abantu batatu riyobowe na Bwana Sematha Mohlalefi, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumurira ruswa. Uretse Urwego rw’Umuvunyi hasuwe Ikigo Gishinzwe amasoko ya Leta n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu.
Bwana Sematha yashimye aho U Rwanda rugeze mu kurwanya ruswa aho yagize ati “Twabonye ko intwaro yo guhashya ruswa ari ubushake bwa Politiki.” Yongeyeho ko inzego zirwanya ruswa zidakwiriye kumva ko zikorera ibigo ahubwo zikorera abanyafrika muri rusange.
Itsinda riyobowe na Bwana Sematha ryahuye n’Umushinjacyaha Mukuru Bwana Muhumuza Richard n’umwungirije Madamu Mukagashugi agnes aho basobanuriwe ku ruhare rw’Ubushinjacyaha mu kurwanya ruswa mu masoko ya Leta.
Abagize itsinda basuye ikigo gishinzwe amasoko ya Leta aho basobanuriwe imikorere y‘ikigo n’uruhare kigira mu kurwanya ruswa.