
Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi asobanura raporo
Umuvunyi Mukuru Hon. Anastase Murekezi, kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi) Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017 na gahunda y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2017-2018.

Hon.MAKUZA Anastase (Perezida wa Sena) na Hon. MUKABALISA Donathille (Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko)
Iby’ingenzi byavuzwe muri raporo y’umwaka wa 2016-2017:
1. Ubukangurambaga mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa
2. Kwakira no gusuzuma ibibazo by’akarengane n’ibyerekeye gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane
3. Kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo
4. Guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza
5. Kwakira no kugenzura inyandiko z’imenyekanishamutungo
6. Guhuza ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi
7. Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko
8. Inzitizi zagaragaye n’ingamba zazifatiwe
Iby’ingenzi byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko muri gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2017-2018:
1. Ubukangurambaga;
2. Kwakira, gusesengura no gukurikirana ibibazo by’akarengane;
3. Gukurikirana ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo;
4. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame y’imiyoborere myiza;
5. Kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo;
6. Guhuza ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi.

Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi)
Nyuma yo gusobanurira raporo na gahunda y’ibikorwa Inteko Ishinga Amategeko, abadepite bafashe umwanya wo kubaza no gutanga ibibazo.
mu bitekerezo n’ibibazo byagiye byibandwa ho, harimo ibijyanye n’abayobozi bafite inshingano yo kurangiza imanza ariko bakaba batabikora bigatuma abaturage bajya ku Urwego rw’Umuvunyi, aha abadepite bavuze ko ari ukorora ubunebwe, ko ahubwo ababishinzwe bagomba gukora akokazi.
Hon. Depute Mukamana yaboneyeho kubaza niba abavuga ko nta mitungo bafite yo kurangirizwaho imanza, ibintu bihagararira ahongaho. Aha Umuvunyi mukuru yasubije ko koko iyo umuntu nta mitungo afite urubanza ruba ruretse kurangizwa kugeza igihe uwo muntu azabonera imitungo urubanza rukarangizwa.

Hon. Depite MPORANYI Theobald

Hon.Depite MUKAYUHI Constance
Ikindi gitekerezo ni uko aba Avocat bakwiye kuganirizwa bagahagarika kohereza abaturage baburaniye ku Urwego rw’Umuvunyi mu gihe babona ko nta karengane karimo.
Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kumva raporo yasobanuriwe n’Umuvunyi Mukuru yemeje ko iyakiriye.

Umuvunyi Mukuru aganira n’abanyamakuru

Umuvunyi Mukuru atanga ibisubizo kuri raporo