Umuvunyi Mukuru yasabye Abayobozi b’Inzego z’Ibanze bayobora mu Umujyi wa Kigali Gukemura Ibibazo by’Abaturage
Umuvunyi Mukuru ari Kuganiriza Abayobozi bayobora mu Umujyi wa Kigali
Ubwo abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Umujyi wa Kigali bari mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku miyoborere inoze tariki 04.04.2018, Umuvunyi Mukuru yabaganirije ku Ububi bwa ruswa, Ingaruka zayo ndetse anabasaba kuyirinda.
Yagize ati: ’’Kurwanya ruswa ni inshingano yacu twese nk’abayobozi bityo rero nimurangwe no kwanga kurya ruswa’’
Mu bibazo byagarutsweho bikunze kugaruka mu nzego z’ibanze mu bitinda gukemuka, harimo n’ibibazo by’irangizwa ry’imanza aho usanga abayobozi mu nzego z’ibanze banga kurangiriza abaturage imanza batsinze cyangwa se n’abazirangije bakazirangiza mu buryo bunyuranye n’amategeko bigatuma hari abaturage basigara barabaye umutwaro kuri Leta. Umuvunyi Mukuru
Aha Umuvunyi Mukuru yaboneyeho gusaba aba bayobozi gucika ku muco wo kurenganya abaturage bayoboye.
Muri iki kiganirokandi cyitabiriwe na Transparency International- Rwanda Chapter, Minisiteri y’Ingabo ndetse na Polisi hagarutswe ku bibazo binyuranye usanga bibera mu nzego z’Ibanze ndetse Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Pascal NYAMULINDA agenda abaza bamwe mu bayobozi ku bibazo bibarizwa mu bice bayobora. Mayor w’Umujyi wa Kigali, Bwana Pascal NYAMULINDA