Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 


Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi na Senator Dr.Jean Népomuscène SINDIKUBWABO,Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye n’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA. Ni amasezerano agamije gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa.

Kimwe mu bika by’aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kigaragraza ko Urwego rw’Umuvunyi ruzakorana bya hafi n’iri Huriro mu kuzamura imbaraga zose zakwifashishwa mu gukumira no kurwanya Ruswa.

Umuyobozi w’Iri Huriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA, Senator Dr.Jean Népomuscène SINDIKUBWABO washyize umukono kuri aya masezerano yavuze ko muri gahunda bagira yo gusura abaturage, ubu bufatanye buzifashishwa mu kwigisha abaturage kwirinda no gukumira ruswa.

Ati “Dufite ikizere muri aya masezerano kuburyo tuzayabyaza umusaruro ku nyungu za twese. Ubu bufatanye buzifashisha muri gahunda yo gusura abaturage mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya Ruswa.”


Bamwe mu bagize Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA bari kumwe n’Umuvunyi Mukuru n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa nyuma yo gusinya amasezerano y’Ubufatanye

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi washyize umukono kuri aya masezerano y’Ubufatanye ku ruhande rw’Urwego rw’Umuvunyi yavuze ko yizeye ubufatanye bwiza hamwe n’iri Huriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA.

Umuvunyi Mukuru kandi yashimye imikorere y’Abagize inteko inshingamategeko y’u Rwanda ko batoye amategeko meza atanga ikizere mu gukumira no kurwanya Ruswa maze agaragaza ikizere afitiye aya masezerano n’uburyo azafasha mu gusohoza inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi.

Abari bahagarariye iri Huriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rishinzwe Kurwanya Ruswa APNAC –RWANDA, babanje gusobanurirwa imiterere, inshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri