Logo

Versions: English| Français


Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Abanyamakuru ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru
 


Bamwe mu banyamakuru barimo guhugurwa ku itegeko ryerekeye kubona amakuru

Nyuma y’aho Urwego rw’Umuvunyi ruhawe inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeye kubona amakuru, Urwego rwahuguye abantu benshi barebwa n’iri tegeko. Ikiciro cy’Abanyamakuru nacyo kiri mu by’ibanze birebwa n’iri tegeko dore ko hari abanyamakuru bagiye bimwa amakuru ntibasobanukirwe ikindi bakurikizaho kandi iri tegeko ribiteganya.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019, uru rwego rwahuguye Abanyamakuru bagera kuri 50 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu.


MUGENI Cecile, Umukozi ku rwego rw’Umuvunyi ahugura abanyamakuru

MUGENI Cecile, Umukozi ku rwego rw’Umuvunyi wari mu bahuguye aba banyamakuru yavuze ko nubwo iri tegeko barihuguraho abanyamakuru, ataribo rireba gusa.

Yagize ati “Hari abantu bibwira ko iri tegeko ryashyiriweho abanyamakuru gusa ariko siko bimeze kuko n’abaturage nabo bafite uburenganzira bwo kubona amakuru kuri serivisi bagenerwa mu nzego zitandukanye bityo rero iri tegeko ntirireba abanyamakuru gusa ariko nyine nabo bari muri bya byiciro birebwa cyane n’iri tegeko.”


MUTABARUKA Aristide nawe ari mu bahuguraga abanyamakuru

Abahuguwe bashimye urwego rw’Umuvunyi kuri iri tegeko uburyo ryafashije cyane cyane abanyamakuru ku bona amakuru nubwo bavuga ko hari abayobozi batarasobanukirwa neza inshingano zabo mu gutanga amakuru.


Abanyamakuru bashimye guhugurwa kuri iri tegeko ryerekeye kubona amakuru

Ubusanzwe itegeko rishya No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iryo tegeko rishyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.
Nk’uko bitangazwa mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, umutwe wa kabiri w’iryo tegeko, buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’Urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Zimwe mu ngingo z’iri tegeko zerekeye gusaba amakuru no kuyabona

Umutwe wa Gatandatu w’itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo ya 8, itegeko rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe amakuru kuri urwo rwego no ku ishami ryarwo, ariko iyo rihari, kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko.
Iyo ngingo igira iti “Iyo umukozi ushinzwe kuyatanga adahari, urwego cyangwa ishami ryarwo biteganya umusimbura.” Ibi bisobanuye ko ntawe ugomba kubura amakuru akeneye hitwajwe ko ushinzwe kuyatanga adahari.

Ku birebana n’isabwa ry’amakuru, ingingo ya 9 y’iri tegeko ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryatowe mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iryo tegeko.

Iyi ngingo ikomeza igaragaza ko usaba amakuru ari we ugaragaza uburyo yifuza kuyabonamo, ariko iyo burenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga, uyasaba yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo. Aha bitavuze ko amakuru agurishwa ahubwo hishyurwa serivisi itanzwe iyo ikigo kitayifitiye ubushobozi igakorerwa ahandi ku kiguzi.

Nk’uko ingingo ya 10 y’iri tegeko ikomeza ibigaragaza, gutanga amakuru ni inshingano itagomba ikiguzi. Ariko na none bitewe n’uburyo agomba gutangwamo, ikiguzi cya kopi cyangwa icyo kuyohereza cyishyuzwa uyasabye.

Mu ngingo ya 11, itegeko rigaragaza ko umukozi ushinzwe gutanga amakuru iyo ayasabwe afata icyemezo akurikije ubwihutirwe bwayo, ariko kandi isabwa ryayo rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe. Iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.


 
Inyandiko zindi wasoma

 + Ku nshuro ya Mbere Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abandi mu gukora inkuru zicukumbuye kuri Ruswa n’Akarengane.
 + Abayobozi mu nzego za Leta baravuga ko Kwigisha Itegeko ryerekeye kubona amakuru ari Ingenzi kandi rikwiye kwigishwa ibyiciro byose
 + URWEGO RW’UMUVUNYI RWASUYE AKARERE KA BURERA MU BUKANGURAMBAGA BWO GUKUMIRA NO KURWANYA AKARENGANE
 + Umuvunyi Mukuru wa Kenya yasuye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda
 + Umuvunyi Mukuru wa Togo yanyuzwe na Politiki u Rwanda rwimakaje yo Kurwanya Ruswa hagenzurwa Imitungo y’Abayobozi yamenyekanishijwe.
 + Nyamasheke: Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’akarengane gashingiye ku bushoreke
 + Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda Madamu Jenny Ohlsson yasuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Abagize Itsinda ry’Ishyirahamwe Rishinzwe Kurwanya Ibyaha by’Iyezandonke mu Bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na APNAC –RWANDA
 +  Kigali: Itsinda ry’Abanyatogo ryaje kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya Ruswa
 + Nyamagabe: ABATURAGE BARASABWA KUNYURWA N’IMYANZURO IFATWA KU BIBAZO BYABO
 + Ibyifuzo byo gusubirishamo imanza ibyinshi nta karengane karimo – Umuvunyi Mukuru Murekezi
 + Urwego rw’Umuvunyi rugiye gusaba Isubirishamo ry’Urubanza rwaciwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kubera ko hagaragaramo Akarengane.
 + Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye Icyiciro cya Kane cy’Abanyamakuru ku Itegeko No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru
 + Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye amasezerano y’Ubufatanye na Laboratwari y’Igihugu Isuzuma Ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory of Rwanda)
 + Urwego rw’Umuvunyi rurasaba ubufatanye Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu rugamba rwo kurwanya no gukumira Ruswa
 +  Umuvunyi Mukuru yasabye abatuye Gatsibo kubaha Ibyemezo by’Inkiko
 + Kigali: Abayobozi ba Transparency International Uganda basuye Urwego rw’Umuvunyi
 + Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Nyabihu kwihutira gusobanuza ibikubiye mu byemezo by’Inkiko
 + BUGESERA: Urwego rw’Umuvunyi rwitabiriye isiganwa ryitwa “20KM de Bugesera rya 2019 ryahawe isanganyatsiko yo Kurwanya Ruswa
 + Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira Ruswa mu itangawa ry’Amasoko ya Leta
 + Rubavu: Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bifatanyije n’Abaturage ba Rubavu Mu muhango” GISENYI IRIBUKA”
 + Perezida KAGAME yasabye abacamanza kutavugirwamo
 + Umuvunyi Mukuru yashyize Indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso rw’abari abakozi b’Inzego z’Ubutabera bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
 + Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa
 + Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yo gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango
 + Urwego rw’Umuvunyi ruritegura Icyumweru cyahariwe kurwanya kurwanya ruswa
 + Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madame Odette YANKULIJE yakoze ihererekanyabubasha n’uwahoze ari umuvunyi wungirije Honorable Bernadette KANZAYIRE.
 + Abakozi babiri bashyashya bashinzwe imenyekanishamutungo mu Rwego rw’Umuvunyi barahiriye kuzakora neza imirimo bahawe.
 + Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
 + Hamaze kwakirwa ibirego 20 ku bijyanye n’Itegeko ryo kubona amakuru
 + Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho
 + Urwego rw’Umuvunyi ruzakira ibibazo by’Akarengane mu Karere ka Kamonyi guhera tariki 26 kugera tariki ya 27 Ukwakira 2016
 + Abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo mu rugamba rwo gukumira ruswa
 + New article No81
 + "Mbere yo kubaza Leta icyo yagufasha, banza utekereze icyo wayifasha" umwe mu bagize ishyirahamwe ry’urubyiruko mu kurwanya ruswa
 + Amarushanwa yo gusiganwa yo kurwanya ruswa yitabiriwe n’urubyiruko rurenga magana abiri