Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2019, Urwego rw’Umuvunyi rwasinye amasezerano y’Ubufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi wari uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi ari nawe washyize umukono kuri aya masezerano, yagaragaje ko aya masezerano aje gukomezano gushyigikira ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi.
Mu busanzwe izi nzego zisanzwe zikorana cyane cyane mu kazi ko kugenza ibyaha bya ruswa Umuvunyi Mukuru,Anastase Murekezi ashyira umukono ku masezerano
Muri aya masezerano hiyongereyemo n’ibindi bikorwa binyuranye birimo
Gusangira amakuru;
Gusangira amahugurwa ahuriweho n’inzego zombi mu rwego rwo kurwanya, gutahura no kugenza ibyaha bya ruswa;
Guhuriza hamwe ubukangurambaga buhabwa abaturage ku bubi bwa ruswa mu muryango nyarwanda n’ibindi;
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col. Jeannot RUHUNGA, yagaragaje ko ashima imikoranire isanzwe irangwa hagati y’inzego zombi na mbere y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono.
Yagize ati: RIB imaze igihe gito itangiye imirimo kandi muri icyo gihe tumaze twagize imikoranire myiza n’Urwego rw’Umuvunyi mu kazi kacu ka buri munsi’’ Col. Jeannot RUHUNGA, Umuyobozi wa RIB ashyira umukono ku masezerano
Yongeyeho ko Hari ububasha Urwego rw’Umuvunyi rufite hari n’ubwo RIB ifite bikazafasha mu kugera ku musaruro witezwe kuri aya masezerano y’ubufatanye. Ati: mu by’ukuri kurwanya icyaha cya ruswa biraruhije ariko ubufatanye buzatuma akazi ko kuyirwanya karushaho kugenda neza.