
Umuvunyi Mukuru yakira ikibazo cy’umuturage i Rwamagana
Kuva tariki ya 29 Mutarama kugeza kuya 01 Gashyantare Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane mu turere twa Rwamagana na Gakenke.

YANKULIJE Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane
Muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane haba hagamijwe Kwegera Abaturage, kwigisha abaturage ku burenganzira no ku nshingano byabo, kubakangurira kwirinda ruswa, kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura bidatinze.
Ubwo Umuvunyi Mukuru yari ari mu Karere ka Rwamagana yasabye abatuye ako karere guharanira kubana mu mahoro babanza gukemurira ibibazo byabo mu miryango aho guhita bagana inkiko.

MUSANGABATWARE Clement,Umuvunyi wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa
Naho kuwa gatatu tariki ya 30 Mutarama ubwo Clement Musangabatware Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yari ari mu karere ka Gakenke yumva ibibazo by’abaturage bo mu mirenge ya Ruli na Coko, yavuze ko usanga hari ibibazo ubuyobozi cyangwa inkiko bakemuye abaturage ntibanyurwe, cyangwa ibyo abayobozi batakemuye neza cyangwa kare. Aha yaboneyeho gusaba inzego z’ubuyobozi kudaheza abaturage mu gihirahiro mugihe babasabye kubakemurira ibibazo.

Umuvunyi wungirije yakira ikibazo cy’umuturage

Abaturage Ruli na Coko bari benshi
Uretse aba bayobozi ariko abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagiye mu mirenge inyuranye y’utu turere mu urwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.
Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano, no gusobanura imikorere n’imiterere by’Urwego rw’Umuvunyi bikaba biteganywa muri gahunda y’ibikorwa ya buri mwaka w’ingengo y’imari.

Muri rusange Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zikurikira:
Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta n’Izigenga;
Kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’iby’amashyirahamwe, byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’iby’abikorera, no gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro;
Guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’Izigenga;
Kugira inama Guverinoma n’izindi nzego z’imirimo bireba mu gushimangira no kunoza politiki yazo yo gukumira, kurwanya no guhana akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo;
Gukangurira abaturage kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo muri rusange no kubihugurira abakozi b’inzego z’imirimo ari mu bigo bya Leta, mu bigo n’imiryango bitari ibya Leta;
Gukangurira abaturage gufatanya n’inzego za Leta n’iz’abikorera kubaka Igihugu no kudatinya kwamagana imikorere mibi ishingiye ku karengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo;
Kugira inama Inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo imikorere y’ubuyobozi irusheho kunogera abaturage.

Umuvunyi mukuru asobanurira abaturage ba Rwamagana amategeko

Umunyamabanga uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi mu karere ka Rwamagana

Abaturage batanga ibibazo

Umuturage abwira Umuvunyi Mukuru ikibazo cye